Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yasabye Intore mu Ikoranabuhanga ubushishozi mu gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yaganirije Intore mu Ikoranabuhanga zigize icyiciro cya kane cy’Itorero ryateguwe hagamijwe kongerera ubumenyi urubyiruko ruri mu ikoranabuhanga ku bijyanye n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, urukundo rw’igihugu, umurimo unoze no gutanga serivisi inoze.
Izi Ntore zigera kuri 529 zaturutse mu Tugari two mu Ntara y’Uburasirazuba, Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, n’uturere twa Muhanga na Kamonyi. Ziri gutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera. Iri torero ryatangiye ku wa 6 Gicurasi 2025, rikaba rigamije gutegura uru rubyiruko kuba abafatanyabikorwa beza mu kubaka igihugu binyuze mu ikoranabuhanga n’indangagaciro nziza.
Mu kiganiro yabagejejeho, Dr. Murangira yagaragaje akamaro k’imbuga nkoranyambaga, avuga ko ari igikoresho gikomeye gishobora gufasha mu kwihangira imirimo, kwigira kuri interineti, gusakaza ubumenyi, gutanga ibitekerezo byubaka no gukora ubucuruzi. Yabibukije ariko ko, nubwo izi mbuga zikungahaye ku mahirwe, iyo zikoreshweje nabi, zishobora guteza ibibazo bikomeye birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga ni nk’inkota y’amugi abiri. Iyo ukoresheje neza, igira icyo ikumarira; ariko ukoresheje nabi, igutera ibibazo, ndetse ikanagushyira mu byaha.”
Yongeyeho ko ibyo umuntu ashyira ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza uko atekereza n’imyitwarire ye. Ati: “Ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ibyo ufite mu mutwe, ndetse n’imyitwarire yawe.” Yabasabye kuzikoresha mu buryo buboneye, birinda gukwirakwiza ibihuha, amagambo y’urwango n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amahame y’igihugu.
Dr. Murangira yashimangiye ko imbuga nkoranyambaga zitazigera zifungwa kubera ibyaha byinshi biri kuzikorerwaho muri iyi minsi, ahubwo ko abazikoresha nabi ari bo bazajya bahanwa, kuko amahirwe azirimo aruta kure ibibi bihabera. Yabasabye kwirinda ibikorwa bigayitse bikorerwa kuri izo mbuga, abibutsa ko ibyo bakora byose kuri interineti bibareba kandi bazabibazwa, atari n’uko amategeko abihana gusa, ahubwo ko n’indangagaciro zabo bwite zikwiye kubayobora.
Yanasobanuye ko nubwo isi y’ikoranabuhanga idafatika (monde virtuelle), na ho hakorerwamo ibikorwa bifatika, birimo n’ibyaha. Bityo, abahakorera bakeneye intwaro zikomeye zirimo ubumenyi, kugira ngo babashe guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bihaboneka. Yashoje abibutsa ko ahazaza habo hashingiye ku myitwarire yabo, kuko ubwenge budafite indangagaciro ntacyo bwabamarira.