Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasabye urubyiruko rwa Nyagatare kwifashisha ikigo mpahabwenge begerejwe
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, uhagarariye ICT Chamber n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko cya Hanga Hub kiri i Nyagatare. Iki kigo cyatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) kikaba giherereye mu mugi wa Nyagatare. Kigamije gufasha urubyiruko binyujijwe mu guhanga imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga, gutanga amahugurwa mu by’ikoranabuhanga no gukora imishinga kikaba gifashirizwamo urubyiruko rugera kuri 776 harimo urufite imishinga rufashwa kunoza neza n’urundi rwigishwa uburyo bwo kuyihanga.
Hanga Hub Nyagatare igizwe n’inzu urubyiruko rufashirizwamo guhanga, kunoza no gukora imishinga y’ikoranabuhaga rufite, kuri ubu igera kuri 11 akaba ariyo yatoranyijwe kuba ihakorerwa kandi ikazanaterwa inkunga nyuma yo kunozwa neza.
Minisitiri yashimye urubyiruko rwatangiye guhanga imishinga isubiza ibibazo by’abaturage bifashishsije ikoranabuhanga abasaba kubyaza umusaruro iki cyumba bagakora ibihangano bishyira u Rwanda ku ikarita y’isi kikagaragara nk’igihugu gifite abanyabwenge. Minisitiri Ingabire Paula, yasezeranyije urubyiruko ko Minisiteri ayoboye izashyiraho uburyo bwo gushyigikira imishinga y’ikoranabuhanga, ndetse no kuyishakira isoko kugira ngo izamure abayikora inateze imbere igihugu.
Yakomeje avuga ko icyo kigo cyafunguwe ari amahirwe yegerejwe urubyiruko kandi ko na Leta izafatanya na rwo mu gushyira mu bikorwa imishinga y’ikoranabuhanga rufite. Yashishikarije kandi urubyiruko kubyaza umusaruro ayo mahirwe rwitabira guhanga imishinga kuko uburyo bwo kubafasha buhari. Yagize ati: “Turifuza ko Nyagatare tumurikiyemo uyu mushinga bwa mbere iba n’iya mbere mu kugira ibihangano bigaragaza u Rwanda ku Isi yose, tukagaragara nk’abafite urubyiruko rushoboye".
Yongeyeho ati “Turakangurira urubyiruko kwitabira kuza gukorera muri ibi bikorwaremezo kuko si inyubako gusa n’ibikoresho, harimo n’abantu babafasha kunoza imishinga yanyu n’ibigo dukorana kugira ngo turebe uburyo igishoro cyaboneka. Ministiri Ingabire Paula yashimye kandi uburyo imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga urubyiruko rwatangiye gukorera muri icyo kigo isubiza ibibazo byugarije umuryango mugari.

Umwe mu bafashijwe n’iki kigo Niyomukiza Ernestine wiga ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Ntagatare, yamuritse umushinga wo guhinga ubwatsi bw’amatungo anasobanura icyamufashije kugeza aho agiye gutangira kuwushyira mu bikorwa. Yasobanuye ko yatangiye afite igitekerezo, hanyuma aza muri Hanga Hub bamufasha kukinoza neza gihinduka umushinga ku buryo banakoze igerageza ryawo bikagaragara ko wakiriwe neza n’abaturage.
Kubaka Hanga Hubs ni umushinga uhuriweho na Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye kugeza ubu hakaba hamaze kubakwa izigera kuri zirindwi mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Muri izo, izigera kuri enye mu zikorera mu Ntara zitezweho gufasha urubyiruko rurenga 1000 kunoza no guhanga imishinga ibarirwa muri 200 y’ikoranabuhanga izaha akazi abantu barenga 700.
