Intore mu Ikoranabuhanga 551 zashoje icyiciro cya 5 cy’Itorero Indashyikirwa mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba
Ku wa mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, Intore mu Ikoranabuhanga zigera kuri 551 zaturutse mu Ntara y’Uburengerazuba no mu Ntara y’Amajyepfo zasoje Itorero ry’icyiciro cya gatanu, bamazemo iminsi zitorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera.
Mubyo batojwe harimo ibiganiro bitandukanye bahawe byabafashije kurushaho kumenya amateka y’igihugu, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kwifashisha ikoranabuhanga mu guha abaturage serivise nziza kandi zihuse n’ibindi. Batojwe kandi binyuze muri gihamya z’amateka, mu mikoro ndetse n’imikoro ngiro. Ibi byose byatumye barushaho gusobanukirwa n’inshingano zabo nk’abafite uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse n’abazavamo abayobozi b’ejo hazaza.
Mu gusoza Itorero, izi Ntore zahawe izina ry’ubutore "INDASHYIKIRWA", risobanura umurava, ubudacogora n’ubushake bwo kuba intangarugero mu byo bakora byose mu muryango nyarwanda. Ni ikimenyetso kandi cy’uko uru rubyiruko rwiteguye kuba ku isonga mu guharanira impinduka zishingiye ku bumenyi, ubupfura n’ubwitange.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Innocent B. Muhizi, ni we wasoje ku mugaragaro iri torero.
Mu ijambo rye, yasabye izi Ntore gukoresha ubumenyi bahawe mu gusigasira amateka y’u Rwanda no guharanira iterambere ry’abaturage bifashishije ikoranabuhanga.Yibukije Intore ko zifite inshingano zitagomba kwirengagizwa, anazihamagarira kutaba ba ntibindeba, cyane cyane mu gihe baba bagiye kwigisha ikoranabuhanga mu baturage ariko bakabona ibindi bibazo biri muri sosiyete. Yagize ati: “Nimukore nk’abantu bafite umutima wo gufasha. Nimuhura n’ikibazo mu muryango nyarwanda, n’iyo cyaba kitarimo ikoranabuhanga mwigisha, ntimukicecekere. Mwihutire kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo icyo kibazo gikemurwe.” Yakomeje abasaba gukomeza kuba indorerwamo nziza y’urubyiruko rufite indangagaciro, ruharanira impinduka nziza mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Yabasabye gukomeza gukora ubushakashatsi bakongera umusingi w’ubumenyi baherewe mu itorero bifashisha indangagaciro bahawe kugira ngo zibafashe kwimana u Rwanda mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse no kubumbatira ubumwe. Yababwiye ko bishobora gukorwa mu buryo bwinshi nk’igihe buri wese yakoresha ubumenyi afite mu ikoranabuhanga agafungura account ku mbuga nkoranyambaga akagira uruhare mu kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda kuko aribo bari ku isonga mu kurwana intambara y’ikoranabuhanga iri ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati: “Nimushyira hamwe, mukagenda mukigisha, mukora vuba, mukora neza, mu bwuzuzanye, mu bwubahane ntabwo bizabasaba igihe kinini kugira ngo mugere ku nshingano zanyu. Mugende mukorane umwete, ubushishozi n’umurava”.
Yakomeje ijambo rye abashimira anabasaba kugira imyitwarire myiza kuko ariyo rufunguzo rwo gutera imbere. Yagize ati: “Uko waba uri umuhanga uko ariko kose ubaye udafite discipline nta kintu wageraho. Imyitwarire myiza ni umusingi ugufasha kugera ku ntsinzi iyo ariyo yose washaka. Abakomeza kugira imyitwarire mibi mu kazi ntabwo tuzabibemerera tuzabavugutira umuti ukemura icyo kibazo kuko imyitwarire myiza nicyo kintu kiranga umunyarwanda, nicyo kiranga umunyamwuga wa nyawe n’umukozi mwiza uwo ariwe wese. Mugomba gusigasira ibikoresho muhabwa bibafasha mu kazi, muzabe igisubizo mu bandi aho muzasanga bagifite imyumvire yo gufata nabi ibikoresho ndetse no gushaka kubinyereza”.
Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wagaruye itorero mu Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bongere batozwe ubunyarwanda, gukunda igihugu n’izindi ndangagaciro. Yababwiye ko kuba barahawe ayo mahirwe ari abanyamugisha kuko hari benshi baba babishaka ariko kubera ingengo y’imari nyinshi bisaba akaba atari buri wese ubasha kubona ayo mahirwe.
Itorero ry’Intore mu Ikoranabuhanga ni imwe mu nzira zifasha uru rubyiruko kwiga, gusobanukirwa no gukoresha neza ikoranabuhanga mu nyungu rusange, ndetse no kurushaho kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda twifuza. Intore mu Ikoranabuhanga zose zimaze kunyura mu itorero ry’igihugu zigera kuri 2198 bose bakaba barahuguriwe mu byiciro bitanu bitandukanye bahawe izina ry’Indashyikirwa ndetse nyuma yo kuva mu Itorero bakaba bari mu kazi hirya no hino mu Tugari dutandukanye.